RURA
Kigali

Sinari nziko abyibuka - King James ku biganiro yagiranye na Bruce Melodie byamwinjije mu ishoramari- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/02/2025 11:46
0


Umuririmbyi Ruhumuriza James wamamaye nka King James yatangaje ko yanyuzwe no kuba mugenzi we Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] yarumvise inama yamugiriye ubwo bari muri Rwanda Day, yibanda cyane ku kureba uburyo yagerageza n'ishoramari mu bintu bitandukanye nyuma y'umuziki asanzwe akora.



Ku wa 19 Mutarama 2024, ni bwo Bruce Melodie yagaragarije itangazamakuru amasezerano y'ubucuruzi bushingiye kuri Siporo yagiranye n'ikipe ya UGB (United Generation Basketball). 

Uyu muhanzi yavuze ko yatangiye kugerageza ishoramari mu bikorwa binyuranye, ahanini bitewe n'ibiganiro yagiranye na mugenzi we King James ubwo bari mu gikorwa cya Rwanda Day. Yavuze ko King James yamubwiraga ko ashaka kuzasubira muri Rwanda Day, nk'umucuruzi, aho kuba umuhanzi.

Ati: "Umuntu wa mbere wabivumbuye ni King James. King James ndabyibuka yarambwiye ati 'ntabwo nzasubira muri Rwanda nk'umuhanzi, ahubwo nzasubirayo nk'umucuruzi'".

Ibi ni byo byatumye Bruce Melodie yumva ko yakwinjira mu bucuruzi, ndetse yagaragaje ko guhura na Coach Gael byamutije umurindi wo gukomeza guhuza ubushabitsi n'umuziki.

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, King James yavuze ko ibiganiro yagiranye na Bruce Melodie byari byubakiye ku kurenga umuziki, ahubwo bumvaga bashaka kwita cyane ku kureba uburyo bashora imari.

Ati: "Ni ukugirana inama, mukaganira, ibyo mugenzi wawe yakugiramo inama ni nk'uko, ni bwo byaje tubiganiraho mu buryo bwa 'Business' mu bihe biri imbere, ndetse no mu muziki."

King James yavuze ko yabonaga Bruce Melodie yumva ibyo baganiragaho, kandi byanigaragaje nyuma y'icyo gihe kuko yahise yinjira mu ishoramari. Anavuga ko icyo gihe baganira, hari n'itsinda rya Charly na Nina, ubwo bari mu Budage.

Akomeza ati "Ntabwo nabyita inama. Twaraganiriye, tujya inama zitandukanye buri wese akazana igitekerezo. Ntabwo nibukaga ko abyibuka, ariko nibaza ko ni aho ngaho byahereye."

Abajijwe niba ibiganiro byaragarukiye gusa ku ishoramari, King James yasubije ko habayeho ibiganiro byo kuba bakorana indirimbo n'ubwo igihe kitaragera.

Itahiwacu Bruce, uzwi nka Bruce Melodie, ni umuhanzi w'umunyarwanda wamenyekanye cyane mu muziki, ariko kandi akaba yaragabye amashami mu bikorwa bitandukanye by'ishoramari.

Mu ntangiriro za 2024, Bruce Melodie yatangaje ko we na Coach Gael baguze imigabane muri iyi kipe, bagamije kuyifasha kugera ku rwego rwo hejuru mu marushanwa ndetse no guteza imbere urubyiruko.

Bruce Melodie yagiye akorana bya hafi na Coach Gael mu mishinga inyuranye, harimo sosiyete yitwa 1:55 Am Ltd ishinzwe ibijyanye n'umuziki, ndetse na Blue Sky yubatse Kigali Universe ku gisenge cya CHIC mu Mujyi wa Kigali.

Uyu muririmbyi yatangiye ishoramari mu bikorwa bitandukanye, birimo ubucuruzi bw'imbaho n'ubworozi bw'ingurube, ndetse akomeza gushora mu mishinga itandukanye imwe abantu babona indi akaba atayitangaza.

Mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye, Bruce Melodie yakoranye n'umuhanzi w'icyamamare Shaggy mu ndirimbo yitwa "When She's Around", iri mu zigize Album ye ‘Colorful Generation’ aherutse gushyira ku isoko.

Ibi bikorwa byose bigaragaza ko Bruce Melodie ari umuhanzi ufite intego yo guteza imbere umuziki we ndetse n'ubucuruzi, agahuza impano ye n'ishoramari mu nzego zitandukanye.

King James yatangaje ko ibiganiro yagiranye na Bruce Melodie ari byo byatumye yinjira mu ishoramari 

King James yasobanuye ko yaganiraga na Bruce Melodie bari kumwe n’itsinda rya Charly na Nina   

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KING JAMES AGARUKA KURI BRUCE MELODIE

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND